Clarisse Karasira – Ibihe Lyrics
Ibihe Lyrics By Clarisse Karasira
Ibihe biseye birabunga muntecyerezo
Iminsi y’ubukure irahanda ntihatse ikindi
Agahinda kasendereye imitima
Kubaho n’ikizami gikomeye
Inzira tunyura ntitubwira icyo ihatse
Urugendo rwubu buzima ruragendwa n’intwarane
Benshi bameze nk’utunyoni twaritse kunzira
Napfa nakira simbizi
Njyewee nzajya ndirimba nshire agahinda
Ncurange inanga yanjye…
Ngwize amahoro yo mumutima
Ndirire Imana ntuze, ibihe birahinduka
Ibihe birahinduka, ibihe birahinduka
Uwahanze ibiriho niwe ugenga ibyo bihe
Niwe utume.. utumenyera ibyiza twubahe ingengabihe ye
Yaremye ibihe by’amakuba, ibihe by’amahirwe
Yaremye ibihe by’agahindaa, n’ibihe by’umunezero
Yaremye ibihe byo kuvukaa, ibihe byo gusaza
Agena ibihe by’intambara, ibihe by’amahoro
Twubahe ingengabihe yee
Twubahe ingengabihe yiwe
Nawe ujye uririmba ushire agahinda
Ucurange inanga yawe
Gwiza amahora yo mumutima
Bibwire Imana utuze ibihe birahinduka
Ibihe birahinduka ibihe birahinduka
Uwahanze ibiriho niwe ugenga ibyo bihe
Niwe utume.. utumenyera ibyiza twubahe ingengabihe ye
Ibihe birahinduka
Bwira abarira uti ibihe…. (ibihe birahinduka)
Abababaye uti ibihe… (ibihe birahinduka)
Zana abihebye uti ibihe…. (ibihe birahinduka)
Ntibahogore ibihe…. Ibihe birahinduka
Yeee twubahe ingengabihe ye